Ibyerekeye Isangano rya za konti cyangwa Konti za Meta

Turi kwimura abantu buhoro buhoro tuberekeza kuri Konti za Meta. Ushobora kubona Isangano rya za konti cyangwa amagenamiterere ya Konti ya Meta nk’ahantu ho gucungira amagenamiterere ya konti yawe.
WhatsApp yo mu Isangano rya za konti ntiboneka ahantu hose.
Isangano rya za konti ryawe ni ahantu ushobora gucungira imyihurize nko kwinjira muri konti zawe, no guhindura amagenamiterere ya konti nk'aderesi, ibyamamaza byatoranyijwe n'ayishyuwe kuri konti za Facebook, Instagram, WhatsApp na Meta zawe. Icyitonderwa: WhatsApp yo mu Isangano rya za konti ubu ntiboneka muri Koreya y'Epfo.
Ushobora kongera konti za Facebook, Instagram, WhatsApp na Meta zawe mu Isangano rya za konti rimwe.
Numara kongera konti zawe mu Isangano rya za konti rimwe, tuzajya dukoresha amakuru yo kuri izo konti kugira ngo tukugezeho imikoreshereze yabonejwe kurushaho nk’ibyamamaza byabonejwe no kuguhitiramo konti zo gukurikira ku ikoranabuhanga rya Meta nka Facebook, Instagram, WhatsApp na Meta Horizon.
Menya uburyo bwo gusiba cyangwa gufunga by'igihe gito konti ya Facebook unyuze mu Isangano rya za konti.

Ongera konti ya Facebook yawe mu Isangano rya za konti

Fungura imyihurize kuri konti zawe

Other ways to get help

Chat with Meta AI support assistant
Resolve issues, make changes and get support in real time